0% found this document useful (0 votes)
152 views5 pages

Ubuhanuzi bwa Mariyamu mu Bitobolo

Mariyamu was called by God to go to Kabela to do important work. She went with some companions from Bitobolo. When they arrived in Kabela, Mariyamu realized God had called her there for several reasons: 1) To unite the divided churches in the area during a time of war 2) Kabela was located on a major road to make it easier for visitors to arrive 3) It was close to Lake Tanganyika to help boat passengers 4) The Christians in Kabela welcomed visitors warmly. Mariyamu's work of preaching, teaching, and helping refugees began in Kabela and had great success in bringing people to God.
Copyright
© © All Rights Reserved
We take content rights seriously. If you suspect this is your content, claim it here.
Available Formats
Download as PDF, TXT or read online on Scribd
0% found this document useful (0 votes)
152 views5 pages

Ubuhanuzi bwa Mariyamu mu Bitobolo

Mariyamu was called by God to go to Kabela to do important work. She went with some companions from Bitobolo. When they arrived in Kabela, Mariyamu realized God had called her there for several reasons: 1) To unite the divided churches in the area during a time of war 2) Kabela was located on a major road to make it easier for visitors to arrive 3) It was close to Lake Tanganyika to help boat passengers 4) The Christians in Kabela welcomed visitors warmly. Mariyamu's work of preaching, teaching, and helping refugees began in Kabela and had great success in bringing people to God.
Copyright
© © All Rights Reserved
We take content rights seriously. If you suspect this is your content, claim it here.
Available Formats
Download as PDF, TXT or read online on Scribd
You are on page 1/ 5

2.2.

UMURIMO MARIYAMU YAKOREYE MU BITOBOLO


2.2.1. Imiterere yo mu Bitobolo

Bitobolo ni umudugudu muto cyane uri ku nkengero z’Ikiyaga


Tanganyika. Aha Mariyamu yahamaze amezi atanu ari impunzi
y’intambara.

Umurimo wakorewe
mu Bitobolo wari
uw’igihe gito cyane
cy’amezi atanu, muri
ayo mezi atanu. Imana
ibwira
abanyamasengesho
ngo bajye basengera
igihugu n’itorero
inshuro eshatu
kumunsi, mu gitondo,
saa sita na nimugoroba. Aho naho haje ubuhanuzi buvuga kw’itorero
n’Igihugu.

Umunsi umwe haza umushumba MBOBOCI Asende n’umushumba


Ngabwe Jonas bavuye kwa Nundu aho bari batuye maze baza mu
Bitobolo bafite intego yo kubaza Mariyamu aho bahungira kuko
babonaga intambara itinze kurangira muri ako karere ka Fizi. Nuko
Mariyamu arabasubiza ati:” muri iyi minsi mbere y’uko mugera hano,
Imana yampishuriye ibintu bine bijyanye;
-Iby’uko Abanyarwanda bazashinga idini ryabo ry’ubwoko,
-Uko i Bukavu bizaba bimeze,
-Uko i Goma bizaba bimeze
-N’uko i Burundi bizaba bimeze.

2.2.2. Ubuhanuzi kuri bamwe mu banyarwanda baguye mu buryo


bw’umwuka
Mariyamu yaravuze ati: “Imana yanyeretse ko hariho bamwe mu
banyarwanda bo muri Congo baguye mu buryo bw’umwuka
bazishakira itorero ryabo bwite rizaba rifite intego enye arizo izi:

1.Nkure
2.Mbonwe
3.Menywe
4.Ni kuki twaba munsi y’abandi?

Imana iravuga iti: ‘’Umuntu wanjye ntakajye muri iryo torero kuko
atari itorero ahubwo ari ishyaka kandi ishyaka rizazana ibibazo
mw’itorero. Umuntu uzatanga umusanzu wo kurishyigikira, azaba
atanze ubugingo bwe. Abashaka kujya mu ijuru ntibazajye muri iryo
torero kuko abazarijyamo bose si abantu banjye kandi nanjye
Uwiteka sindi muribo. Gushinga Itorero ry’ubwoko ntibishimisha
Imana. Abantu bagiye muri iryo torero mubahugure bihane bagaruke
buri wese asubire mu Itorero yavuyemo. Ubuyobe nkubwo
bushobora kuboneka mu bwoko ndetse no mu bindi bihugu ariko
inama bagirwa ni ukwihana ndetse no kugaruka mu matorero
bakomokamo.”

2.2.3. Ubuhanuzi ku ntambara ya Jean SCHRAM: i Bukavu


“Ndabona intambara mu mujyi wa Bukavu; abazungu bawuteye
bawugota bawufata. Ni ukuvuga ko nubwo mwajyayo, intambara
niyo muzasangayo gusa.
Kandi koko muri uwo mwaka nyine wa 1967, inyeshyamba ikorera
ibihembo y’umubirigi, Jean SCHRAM, yigaruriye umujyi wa Bukavu
akoresheje imbaraga za gisirikare amara amezi ane awutegeka.

2.2.4. Ubuhanuzi buvuga ku muriro mu mujyi wa Goma: Kuruka


kw’ikirunga
Mariyamu yaravuze ati: ‘’mbonye umuriro uva mu musozi i Goma,
wangiza umujyi wose. Aho naho ndabona nta buhungiro buriyo.
Mbonye umuriro wangiza ibintu n’abantu mu mujyi.’’Koko, mu 1971,
ikirunga cyararutse kiyogoza umujyi wa Goma, abantu bahungira ku
Gisenyi mu Rwanda.

2.2.5. Ubuhanuzi buvuga ku ntambara y’i Burundi


Mariyamu yaravuze ati: ‘’i Burundi naho mbonye haduka intambara
hagati y’abenegihugu, aho naho nta buhungiro buriyo. Mu mwaka
wa 1972 habaye intambara hagati mu Burundi hagati y’abenegihugu
mu Burundi.

Hanyuma, agira inama Abashumba MBOBOCI Asende na BALEBIMO


Ngabwe Jonas arababwira ati: ‘’Jyewe simbona aho mukwiriye
guhungira, nta handi keretse muri Yesu. Buri wese agume aho ari
mukomeze kuba maso musenge Imana kuko intambara iri aho hose
mwatekerezaga guhungira.’’
2.3. MARIYAMU AJYANWA I KABELA (1967)
Twebwe abakoranaga na
Mariyamu twari
twararangije kumwubakira
inzu mu Lutabura kuri
Nyagisozi, dukomeje
gusaba Imana ngo
itwemerere Mariyamu
asubire kuri Nyagisozi mu
Lutabura, nibwo Imana
yavuze ngo: ‘’muzajya i
Kabela.’’ Twebwe
ntitwishimiye kujya i
Kabela kuko twari tuzi
intege nke z’aho hantu. Twakomeje kwinginga Imana mu
masengesho, Imana idusubiza ibinyujije muri Mariyamu, iti:
‘’Mwabikunda mwabyanga muzajya i Kabela.’’ Bukeye mu gitondo
intumwa zivuye i Kabela arizo Sadoki Afango na Emile Nyamacabo
bazanye amato abiri, bagera mu Bitobolo bafite ubutumwa buvuye
ku Mana buvuga buti; ‘’Nimugende munzanire Mariyamu ave mu
Bitobolo aze kuba i Kabela kuko ariho natoranirije umurimo wanjye.’’

Mariyamu akigera i Kabela


nibwo yahishuriwe
impamvu Imana
yamutumye kujya gukorera
umurimo wayo i Kabela.

-Impamvu ya mbere:
guhuza amatorero yo muri
ako gace yari
yaratandukanijwe n’intambara y’amoko ndetse n’intambara ya
Mulele muri icyo gihe.

-Iya kabiri: i Kabela hegereye umuhanda bityo byorohera abagenzi


bazanywe n’imodoka kuhagera.

-Iya gatatu: i Kabela ni hafi y’ikiyaga Tanganyika. Byoroheye


abashyitsi kuhagera banyuze mu mazi, kandi abantu bashobora
kuroba amafi yo kugaburira abashyitsi.

-Iya kane; Abakirisitu bo muri ako gace bari abanyabuntu barangwa


n’umwuka mwiza wo kwakira abashyitsi. Tukigerayo, umurimo
watangiye biruhije. Donatien ahamya ko, basanze abantu bo muri
ako gace badahuje. Imana irababwira ngo muteranirize abantu bose
mu rusengero mutangire kubigisha ijambo ry’Imana. Inshuro ya
mbere hateranye abantu bake, abateranye bose baremwa umutima
n’ijambo ry’Imana ikoresheje Mariyamu. Bahumurijwe n’ayo
magambo batangira gufatanya natwe muri uwo murimo nubwo
bamwe bari abanyantege nke, uko niko umurimo w’Imana w’i Kabela
watangiye. Itsinda ry’abemeye ijambo ry’Imana ritangira kugenda
ryiyongera uko bukeye, dutangira kwakira abashyitsi baturuka mu
midugudu yegereye i Kabela.

3. IGICE CYA GATATU

3.0. UMURIMO W’IMANA MARIYAMU KINYAMARURA


YAKOREYE I KABELA
I Kabela niho hari icyicaro gikuru cy’uyu murimo. Haberaga imirimo
myinshi inyuranye: Umurimo wo kwakira abashyitsi, umurimo
w’amasengesho, umurimo wo gukiza abarwayi, Imana yiyerekana mu
bitangaza bitandukanye mu mpano yo kugenzura imyuka, impano
y’ubuhanuzi n’izindi, ubivuga ni Rubeni MTEMANWA, Abashyitsi bose

You might also like