0% found this document useful (0 votes)
27 views3 pages

Abayoboke b'Umutima Mutagatifu

Uploaded by

Vincent
Copyright
© © All Rights Reserved
We take content rights seriously. If you suspect this is your content, claim it here.
Available Formats
Download as DOCX, PDF, TXT or read online on Scribd
0% found this document useful (0 votes)
27 views3 pages

Abayoboke b'Umutima Mutagatifu

Uploaded by

Vincent
Copyright
© © All Rights Reserved
We take content rights seriously. If you suspect this is your content, claim it here.
Available Formats
Download as DOCX, PDF, TXT or read online on Scribd
You are on page 1/ 3

131.

Nyuma y’aho padiri Henri Huvelini( Heniri Huvelini) umuyobozi wa roho wa


Karoli(Charles) yamufashije kumva no gucengera ibanga ntaherahezwa ry’uwo “Mutima
mutagatifu wambwiraga”. Kuwa 6 Kamena 1889, Karoli yiyegurira umutima mutagatifu wo
yasanzemo urukundo ruzira imipaka. Yabwiye Yezu ati “wansesekajeho ibyiza byinshi
k’uburyo byaba ari ukwirengagiza ndamutse ntemera ku uwo mutima ushobora kumpaza
ibyiza byose, uwo mutima wuje ubwiza, urukundo n’ubuntu budashira”. Azagomba kuba
mubuzima bwitaruye kubera ubuyoboke ku“izina ry’umutima mutagatifu”.

132. Kuwa 17 Gicurasi 1906, umunsi nyine furere Karoli atashoboraga gutura igitambo cya
Misa wenyine, yanditse iri sezerano rye: “reka umutima wa Yezu ube muri njye, kuburyo
atari njyewe uba uriho, ahubwo umutima wa Yezu ube muri njye nk’uko yabaye i Nazareti”.
Ubucuti bwe na Yezu umutima k’uwundi bwari ubuyoboke yagize bwihariye. Ubwo
buyoboye ni bwo ntandaro y’ubuzima bwitaruye yabayemo i Nazareti biturutse ku nyota yari
afite yo gusabana no kwisanisha na Kristu. Ubuyoboke bwe k’umutima mutagatifu wa Yezu
bwagize impinduka zikomeye muburyo bwe bwo kubaho na Nazareti ye ikomeza
gugaburirwa n’umubano wihariye yagiranye na Kristu.

Mutagatifu Tereza w’umwana Yezu

Nka Mutagatifu Karoli wa Fukoru (Saint Charles de Foucaul), mutagatifu Tereza w’Umwana
Yezu yashishikajwe n’ubuyoboke bwakwirakwiye mubufaransa ho mukinyejana cya cumi
n’icyenda. Padiri Alumire Pico (Almire Pichon) wari umujyanama wa roho w’umuryango
we, yafatwaga nk’intangarugero mu kuyoboka koko umutima mutagatifu wa Yezu. Umwe
mu babikira yafashe“Mama Mariya w’Umutima Mutagatifu nk’izina rye ry’umuryango”,
kandi na monasiteri Tereza yabagamo yari yariragije umutima mutagatifu. Ubuyoke bwe
bwagendaga burushaho kugira ibiburanga byihariye ugereranyije n’ubwariho muri icyo gihe.

134. Igihe yari afite imyaka cumi n’itanu yaravugaga ati “umutima wa Yezu uterera
muwanjye”. Hashize imyaka ibiri, amaze kumva iby’umutima wa Yezu utamirijwe amahwa
yanditse ibaruwa agira ati naho njye, simbona Umutima Mutagatifu nk’abandi bantu abo ari
bo bose, ntekereza ko umutima w’umugeni wanjye ari uwanjye njyenyine nk’uko uwanjye ari
uwe wenyine, kandi nkaba nivuganira nawe mu ibanga umutima kuw’undi ntegereje
kuzibonanira nawe byuzuye imbona nkubone”.

135. Muri kimwe mubisigo bye, Tereza yumvikanishije igisobanuro cy’ubuyoboke bwe
gishingiye ku mubano no ku cyizere kurusha kwiringira no kwishingikiriza ibitambo bye
bwite:

“Ndashaka umutima wakirana(ugurumana) ubuntu

Umutima nakwishingikiriza igihe cyose,

Ukunda ikiri muri njye cyose, yewe n’intege nke zanjye,…

Utigera umvamo amanywa n’ijoro,…


Nkeneye Imana yakira kamera yanjye

Imbera inshuti ishobora kubabara,…

Yewe! Ndabizi neza akarengane ako ari ko kose

Nta gaciro kagira imbere yawe,…

Bityo nanjye mpisemo nka purigatori yanjye

Urukundo rwawe rugurumana, Mutima w’Imana yanjye”.

136. Inyanduka y’ingenzi yumwikanisha neza igisobanuro cy’ubuyoboke bwe k’Umutima


wa Yezu, ni ibaruwa yandikiye inshuti ye, Maurice Belliere(Morise Beriyeri) amezi atatu
mbere y’uko apfa: “ Iyo mbonye ukuntu Mariya Madalena yogesha amarira ye ibirenge
by’umwigisha we yarakozeho bwa mbere imbere y’abashyitsi, numva ko yasobanukiwe
mumutima we ubudashyikirwa bw’urukundo n’impuhwe by’umutima wa Yezu, kandi ko
nubwo ari umunyabyaha, uwo mutima ubereho kumubabarira no kumuhunda iby’ubumana
bwawo busendereye, kumwerereza kugera ku kurangamira bihebuje, muvandimwe, nubwo
nahawe inema yo gosobanukirwa urukundo rw’umutima wa Yezu, nemera ko yirukanye
ikitwa ubwoba cyose mumutima wanjye. Kuzirikana amakosa yanjye binshisha bugufi,
bikanjyana ku kuba ntakwishingikiriza imbaraga zanjye zo ntege nke gusa, ahubwo uko
kuzirikana kukanyumvisha ubuntu n’urukundo igihe cyose.

137. Abumva ko basobanukiwe n’amahame y’imibanira bibwira kandi ko bakomeye,


biyumvisha impuhwe n’inema by’Imana, bashobora kuvuga ko Tereza avuga ibi kuko
yagizwe umutagatifu, kandi ko umuntu usanzwe uraho atavuga ibisa nabyo. Iyo bibaye bityo,
baba bambuye iyobokamana rya Tereza ubwiza buhangano bugaragaza kandi umutima
w’ivanjiri. Birababaje kuba no muba kristu bamwe harakwirakwiriyemo iyo myumvire yo
gufungirana Roho Mutagatifu muburyo butuma biyumvisha ndetse ko byose bigenzurwa
nawe. Nyamara uyu muhanga wa Kilizira arabacecekesha akanavuguruza ubu busesenguzi
bwabo muri aya amagambo: “Niyo nza kuba narakoze ibyaha bikomeye byose bishoboka,
nari kugira amizero kuko numva ko ubwo bubi bwose ari nk’igitonyanga cy’amazi cyiguye
mu itanura ry’umuriro.

138. Mama Mariye wamushimiraga urukundo rwa kimuntu yagiriraga Imana rwaba ntetse
rwaramuteguriye ubutagatifu, Tereza yamwandikiye ibaruwa ikubiyemo ibitekerezo dusanga
mumateka y’inyigisho z’ibijyanye n’ubuzima bwa roho(spiritualité). Uru rwandiko rwari
rukwiriye gusomwa inshuru ibihumbi bitewe n’ubukungu, ubwiza no kuba rwari
rwumvikana. Tereza yafashije mugenzi we Mama w’Umutima kwirinda gushingira
ubuyoboke bwe ku mibabaro, uko bamwe bibwiraga ko gukira bikeshwa ibitambo n’ibikorwa
byiza. Tereza agaragaza ko icyizere ariryo turo abona rikwiriye kandi rinogeye umutima wa
Yezu “ibyifuzo by’ubumaritiri ntacyo bimbwiye sibyo bimpa yewe icyizere kidashira numva
mu mutima wanjye”. Muby’ukuri, ni ubukungu bwa roho butera umuntu kuba udatunganye
igihe ubushakamo guhaza ibyifuzo ukanizera ko ari ibintu by’ikirenga. Ikimushimisha(Yezu)
ni uko abona ko nkunda ubuto bwanjye n’ubukene bwanjye, ni ukwizera ngirira impuhwe
ze…Ngubwo ubukungu bwanjye bwonyine…niba ushaka kumva unezerewe, guhamagarirwa
ububabare, niryo humure ryawe ushaka…Mwumve ko gukunda Yezu, kwitangira urukundo
rwe, uw’intege nke, utagira icyo ararikira cyangwa indangagaciro, icyingenzi ni ibikorwa
biganisha kuri urwo rukundo ruhindura kandi rwigarurira….mbega! Mbega uko nifuza
gushobozwa kubumvisha uko niyumva! Ni ukwiringira konyine kwatuganisha k’urukundo.

139. Mu nyandiko ze nyinshi, Tereza agaragaza uko yarwanye urugambo ryo kwamagana
uburyo bwose bw’ubuzima bwa roho bwibanda ku mbaraga za muntu, ku byo umuntu yumva
akwiriye, kutura ibitambo no gutanga amaturo ugamije kuronka ijuru. Kuri we, kuba waba
hari icyo ukwiriye, ntibigendera kucyo utanze, ahubwo ku kwakira. Reka twongere dusome
izi nyandiko zisobanutse rwose aho yibanda ku nzira yoroshye kandi yihuse yo kwiyegereza
Nyagasani n’umutima.

140. Yandikiye umuvandimwe we Leoniya “ndaguhamiriza ko Imana nyir’ubuntu isumba


uko ubyemera”. Ishishikazwa n’indoro yuje urukundo...Njye mbona kuba intungane
byoroshye, kubera ko bigombera gusa kwakira Yezu wifashishije umutima we…Itegereza
umwana muto warakaje umubyeyi we…akaza arambuye amaboko kandi aseka akamubwira
ati mpobera sinzongera. Mbese uwo mubyeyi ntazamwakirana igishyika kandi akirengagiza
ibibi yakoze? Kabone nubwo aba azi neza ko umwana ashobora gusubira rya kosa,
ntabyitaho. Niyongera kwigarurira umutima we ntazamuhana.

You might also like