Ibintu by’ingenzi tugomba guha abo twashakanye kugira ngo
bishime kandi banyurwe
Mu nyandiko yanditswe na Emma Claudine, Umunyamakuru kuri Radio Salus usesengura
ibijyanye n'imyororokere ndetse n'urukundo, yagaragaje ibintu by'ingenzi abashakanye
bagombana maze bakanezwa n'urushako. Biri mu nkuru ikurikira.
1. Umugabo akeneye CONFIANCE (kugirirwa ikizere) ngo yumve akunzwe
2. Umugore akeneye RECEVOIR DES ATTENTIONS (KUGUYAGUYWA)
Ibi wabiha mugenzi wawe gute ? Wamukorera iki?
3. Umugore akeneye ATTENTIONS na COMPREHENSION
Twamugereranya na JARDIN: Kuyivomerera, kuyibagarira, kuyivugurura… Ibi ni nabyo
bikorwa ubundi mu kurambagizanya no mu kwezi kwa buki. Bamara kubana, ibyo akumva
bitakiri ngombwa! Agatangira gushaka moyens finaciers z’umuryango, umugore nawe
yabibona atyo, akishakira undi mu jardinien.
4. Umugore imyaka yaba afite yose, aba acyakeneye kubwirwa n’umugabo we aya
magambo :
Je t’aime, ndagukunda, je te comprends, ndakumva rwose, des petits cadeaux, impano
zoroheje…
(Izi mpano zoroheje zishobora kuboneka ubushobozi mwaba mufite ubwo aribwo bwose. Si
ngombwa igitenge gihenze, cyangwa se isakoshi nziza.
Ushobora kumutahanira chocolat uvuye Nakumatt cyangwa se Simba n’ahandi uhahira,
ukayimuha ari iye aho kugenda uyita iy’abana ngo urabizi nawe arafataho. Oya. Yimuharire,
we nabishaka abana arabahaho, cyangwa abana ubagenere ibyabo.
Ushobora kumutahanira bombo imwe, irindazi cyangwa ikindi ubashije kugura ukuye ku ga
centre, ukagenda utacyita icy’abana, ahubwo ukakimuha ariwe wakigeneye.
Icyo gihe iba ari impano izashimisha umugore wawe nk’aho umuguriye cya gitenge, kandi
icyiza cy’impano idahenze ni uko ihoraho, bityo umugore wawe agahora yishimira ko
umuzirikana iteka).
5. Umugabo akeneye CONFIANCE na APPRECIATION
Umugabo we twamugereranya na DAUPHIN. Iyi ni ifi nini irya cyane udufi duto. Umugabo
aragufata uko ubyifuza, ariko nawe umuhembe umubwira utugambo akunda: Merci beaucoup
(urakoze cyane), ca me fait tellement plaisir (ibyo umkorera birasnhimisha cyane pe !),
Qu’est-ce que t’es fort (uziko ntawe muhwanyije imbaraga !), tu me rends tellement heureuse
(Utuma nezerwa cyane mu buzima !), qu’est-ce que j’ai de la chance d’etre avec un mec
comme toi! (Narahiriwe cyane kukugira nk’umutware wanjye !)... Ibi abagabo bifuza
kubibwirwa igihe cyose.
Reka twibuke ko nta zibana zidakomana amahembe. Naho mwaba mukundana gute, ariko
kandi ntimushobora kubura utwo mupfa rimwe na rimwe. Hari ukuntu mwabikemura kandi
bikagenda neza!
Jules NGENZI – UMUGANGA.com – Ifoto: www.mjemagazine.com