3.1.11.
Amacumbi yakiraga abashyitsi b’i Kabela yari mu tundi turere
Abantu benshi bageze i Kabela babonye banakorwa ku mutima
n’urukundo rwo kwakira abashyitsi. Benshi muri abo bakunda
kwibera muri ubwo buzima mu ngo zabo ndetse no mu matorero
yabo. Abo bantu nabo batangira kujya bacumbikira abashyitsi
n’ubutunzi bwabo. Aha dushobora kuvuga bake muri bo nk’urugero,
ariko hari benshi bakoraga uyu murimo wo kwakira abashyitsi: ni
mur’ubwo buryo havutse andi macumbi menshi atari i Kabela kubera
umurimo Imana yakoreshaga Mariyamu i Kabela.
3.1.11.1. Icumbi ry’Ibuvira: kwa Pierre Ntibanyerekwa
Mwene Data Pierre Ntibanyerekwa yari umurundi ariko atuye i
Buvira, umudugudu witwa Mulongwe, agace ka Kalehe, yakoreraga
Imana nk’umukuru w’itorero rya 8eme CEAPC KASENGA Uvira.
Uvira hari mu mahuriro y’inzira z’abagenzi bajya i Kabela bavuye i
Bukavu, mu Rwanda, mu Burundi no muri Tanzaniya. Ariko mwene
Data Pierre n’umugore we (reba iyi foto) bari abagwaneza mu
kwakira abashyitsi bose nta vangura cyangwa kwivovota ariko
babikoranaga umutima w’ibyishimo n’urukundo. Iyi ni impano iva ku
Mana, tunejejwe n’Imana ko yatanze umugisha kubw’imirimo
y’amaboko yabo. Mu 1998, Imana yashimishijwe no gucyura umukozi
wayo Ntibanyerekwa (reba ifoto y’inzu ye i Buvira). Ni benshi
bazanye ubuhamya bwo muri iyo nzu bati: ‘’Iyo twabonaga ibyokurya
baduteguriye ku meza twabonaga ko ntawe uri buhage, ariko
twamara kurya tukabona birasigaye kandi buri wese yahaze kubera
ko Imana yabaga yatubuye ibyo biryo. Icyo ni igitangaza cyabaye
inshuro nyinshi muri iyo nzu.
3.1.11.2. ICUMBI RY’I BUJUMBURA: kwa GEORGETTE MAJANJA
Geogrette
Majanja ni umupfakazzi wabaga i Bujumbura, mu Nyakabiga, ku
muhanda wa 9, No1. Yari yarize yaranakoze imirimo inyuranye mu
gihugu cye, yiyemeje gukorera Imana atanga ubutunzi bwe mu
gucumbikira abashyitsi no kubafungurira. Mu bushobozi bwe
yageragezaga gushakira imyenda yo kwambara abo mu muryango wa
Mariyamu Kinyamurura n’itsinda ry’abanyamurimo kumyenda n’ibyo
kurya nkuko ubushobozi bwe bungana. Urugo rwe yari yararugize
amacumbi yakira abashyitsi: abavaga i Kabela n’ab’amatorero ya
Congo bajyaga kwivuza mu bitaro by’i Burundi: abo bashyitsi
babonaga amazi, ibyo kurya naho kuryama mwa Georgette
MAJANJA. Muruwo murimo yafatanyaga n’abandi bene data bamwe
muribo ni MUHIZI Azararias, MASUNZU Damas, TWAHIRWA Boniface
na MAHWERA Zakariya (ibumoso kuri iyi foto).
Imana yatanze umugisha ku murimo w’amaboko ye, na
nyuma y’urupfu rwa Mariyamu yakomeje umurimo w’amasengesho
n’uwo kwakira abashyitsi nkuko yabyigishijwe i Kabela, kugeza ubwo
yarangije uru rugendo rwe muri iy’isi mu mwaka wa 2009.
3.1.11.3. Amacumbi y’i Bukavu.
Mu mujyi wa Bukavu harimo amacumbi menshi, muri ayo macumbi
dushobora kuvugamo abiri: kw’Itorero ryo ku Chahi no mu nzu ya
Mukolongyolo Gerard.
a) Itorero rya 8eme CEPAC Chahi
Bavuga ko buri Itorero akenshi usanga risa n’umuyobozi waryo”. MU
by’ukuri kuva igihe rev. pasteur KITOGA MUBAMBA Kyotos amaze
gusobanukirwa uko murimo w’i Kabela wakorwaga, yatangiye
kwigisha no gukangurira abakristo be kugera i Kabela kugira ngo
birebere imibereho y’urukundo rwa kivandimwe no kwakira
abashyitsi. Mu kiganiro bagiranye i Kabela, Mariyamu yabwiye Kitoga
ati” itorero ryo ku Chachi ni ishami ry’umurimo w’Imana w’i Kabela.
Nimugende mwubake inzu zo kwakir’abashyitsi, inyuma
y’urusengero hari ikibanza cy’inzu z’abashyitsi. Muby’ukuri abakozi
bo mu matorero atandukanye bazajya baza i Bukavu kwiga amashuri
ya Bibiliya ariko kandi bazazanwa ku Chahi no kugira ngo bige uyu
murimo wo kwakirana abashyitsi urukundo.
Muri iryo hishurirwa KITOGA MUBAMBA umushumba w’iryo torero
muri icyo gihe ahashyira icyicaro gikomeye cyo kwakira abashyitsi.
Inzu zirubakwa hashyirwaho na gahunda z’ibyo kurya byo kwakira
abashyitsi bava ahantu hatandukanye. Nyuma yo gupfa kwa
Rev.pasteur KITOGA MUBAMBA KYOTOS, uwamusimbuye, Rev.
Pasteur Paul SHINDANO MASILYA yakomeje guhagarara neza kuri
urwo rufatiro. Muby’ukuri imbuto z’uwo murimo ni nyinshi mur’iryo
Torero. Ubu n’andi Matorero y’i Bukavu yize kwakira abashyitsi
bakurikije urwo rugero.
b) Inzu ya MUKOLONGYOLO GERARD
Iyi nzu ni iya
mwene Data
Mukolongyolo
Gerard iherereye i
Bukavu, mu karere
ka Ibanda ahitwa
Majoro-Vangu.
Abashyitsi benshi
bavaga ahantu
hanyuranye niho
bakirirwaga cyane
cyane abajyaga
n’abavaga i Kabela.
3.1.11.4. Andi macumbi
Uretse ayo macumbi tumaze kuvuga haruguru, hari n’andi macumbi
mato mato mu midugudu no mu mu matorero anyuranye, aha
twavuga nko ku Lunundu(Minembwe), i Gakenke, Bibogobogo,
Kamombo...Mu Rwanda naho, twavuga nk’i Gihundwe.Abantu
benshi basobanukiwe agaciro ko kwakira abashyitsi mu rukundo
n’ibyishimo bitanze mur’uwo murimo. Uko niko habonetse abantu
batanze imirima yabo, amatungo yabo ndetse n’ibintu byabo
bashinganishije ngo bikorere abashyitsi i Kabela.